Umunyamideli Kantengwa Judith yahishuye ko nyirarume yamusambanyirije mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kugenda avugwaho gushyira amashusho n’amafoto by’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, umunyamudeli Judith Heard yahishuye bimwe mu byagiye bimutera ihungabana mu mateka y’ubuzima bwe.

Judith aganira na BBC, yatangaje ko ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko, yasambanyijwe ku ngufu n’abasirikare babiri b’abofisiye ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamufatiyeho imbunda, ko ibi “Byatumye mu buzima bwe abihirwa ndetse ko ari ibintu bimuhora mu mutwe adateze kuzibagirwa”.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru, gitangaza ko umwaka ushize ubwo yaganiraga na NTV, Judith yahishuye ko ubwo yari afite imyaka 15, nabwo yasambanijwe ku ngufu na nyirarume mu Rwanda.

Judith avuga ko yafashe umwanzuro wo guhishura ibyamubayeho ngo kuko yumva yifuza kuruhuka aho gukomeza kubaho afite urutare rukomeza kumuremerera umutima.

Uyu mubyeyi w’abana batatu avuga ko ahagurukiye gufasha umugore uwo ari we wese ku Isi, wakorewe ihohoterwa ndetse ko azanakomeza guharanira kuba impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, bushobora guhutazwa n’abanyembaraga.

Kantengwa Judith Heard ni umunyarwandakazi wubatse izina mu kumurika imideli mu gihugu cya Uganda,  afite abana batatu barimo impanga yabyaranye n’umugabo we, Dr Alex Heard n’undi umwe yafashe akiyemeza kurera.

J
Judith n’abana be batatu

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *