Umunyapalestine wakekwagaho gukubita umukecuru w’imyaka 84 w’Umunyisiraheli kugeza apfuye yabonetse amanitse rwagati mu Mujyi wa Tel Aviv kuri uyu wa Gatatu nk’uko byatangajwe n’Igipolisi cya Israel .
Polisi yari yatangije igikorwa cyo guhiga uyu munyapalestine ukekwaho icyaha witwa Mousa Sarsour w’imyaka 28, nyuma y’ubwicanyi yakoreye kuri uyu wa Kabiri ushize mu mujyi wa Holon wo mu nkengero za Tel Aviv.
Polisi yagize iti: “Umurambo w’umugabo wabonetse ku muhanda wa Bar Kochba muri Tel Aviv kandi isuzuma ryibanze ryerekana ko ari umurambo w’umuntu ukekwaho ubwicanyi”.
Umupolisi ushinzwe ako karere yavuze ko umurambo wabonetse umanitse mu mfuruka z’imihanda ya Bar Kochba na Dizengoff, mu karere gakunze kubamo abantu benshi mu masaha ya nijoro n’ubucuruzi. Umurambo wabonwe n’uwatambukaga wabimenyesheje abapolisi.
Ibitangazamakuru byo muri Israeli bivuga ko abapolisi bavuga ko urupfu rwe rusa nko kwiyahura.
Bavuze ko Sarsour, ukomoka mu mujyi wa Qalqilya muri West Bank, yinjiye muri Israel afite uruhushya rwemewe rwo gukorera ahantu hubakwa amazu muri Holon.
Abayobozi ntibaramenya umwirondoro w’umuntu yishe bivugwa ko yicishije inkingi y’icyuma.
Mu ijambo rye, ku wa Kabiri, Minisitiri w’intebe wa Israel, Yair Lapid, yavuze ko iki kibazo ari “igitero gitangaje cy’umuterabwoba usuzuguritse kandi w’ikigwari wishe umukecuru udashobora kumurwanya.”
Mu ijoro ryakeye, Igisirikare cya Israel cyari cyavuze ko cyafashe abantu 11 bakekwaho kugaba ibitero hirya no hino hakurya ya West Bank, muri bo “batanu bakekwaho kuba baragize uruhare mu gitero cy’iterabwoba”.


