Umuyobozi wa Kaminuza ya St. Mary’s yo mu Mujyi wa San Antonio muri Leta ya Texas, muri Amerika, Thomas Mengler avuga ko hari Umunyarwanda witabiriye inama y’iyi kaminuza yakozwe mu buryo bwa ”Zoom’ kandi atayitumiwemo. Ni inama yabaye mu byumweru bibiri bishize, ikaba yari irimo abiga amategeko muri iyo kaminuza bari kumwe n’abatumirwa ndetse n’abarimu muri iyo kaminuza. Mengler wari muri iyi nama, avuga ko ku musozo w’iyi nama ngo baje kumenya ko hari umuntu utatumiwe waje mu nama yo kuwa 6 Mata 2021. Uyu ngo ntari mu bari batumiwe na Prof. Bill Israel wari wateguye iyi nama. Uyu Bill yasabye uyu wumvirizaga kwivuga uwo ari we ariko ntiyabikora nyuma Prof. Bill n’ushinzwe serivisi z’ikoranabuhanga muri iyi kaminuza, Jeff Schomburg bahisemo kumukura ku murongo. Uyu ariko ngo nyuma yaje kugaruka yahinduye amazina yiyise (MN). Uyu ( amazina ye yagizwe ibanga) yaje kumenyekana kuko yakoreshaga interineti yabasha kumenyakana (identical internet address) bikozwe na Prof. Bill. Hameneyekanye amazina ye n’akazi ke. Uyu ubu ibi yabimenyesheje FBI nk’uko Kaminuza ya St. Mary’s ibitangaza gusa ntivuga icyo ikeka uyu yari agamije kumva inama ya kaminuza yigamo mwene Rusesabagina witwa Tresor. Icyitonderwa: BWIZA iributsa abasomyi bayo ko iyi nkuru iri mu cyiciro cyiswe “BIRAVUGWA.” Tomas Mengler uyobora St. Mary’s University/Internet Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



