Abo mu muryango w’Umunyarwanda wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda uherutse gushimutirwa mu gihugu cya Uganda mu mpera z’icyumweru gishize, bagiye ahagaragara batangaza uko uyu yashimuswe n’abantu bafite imbunda bikekwa ko ari abo mu nzego z’ubutasi za Uganda.
Rene Rutagungira yasezerewe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya Sergeant, aza gushimutirwa ku Cyumweru gishize ahagana saa munani za mugitondo nyuma yo gutungwa imbunda ubwo yari mu kabari kitwa Bahamas Bar kari ahitwa Mengo, mu nkengero za Kampala nk’uko ababibonye bavuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bashimuse uyu nk’uko iyi nkuru dukesha KTPress ikomeza ivuga, ngo harimo umusirikare ufite ipeti rya captain wo mu Rwego rw’iperereza rya gisirikare (CMI) mu ngabo za Uganda.
Aho Rutagungira yaba yarajyanywe ndetse no kuba akiri muzima byose ntabwo bizwi, umuryango we ukavuga ko ubuzima bwe buri mu kaga.
Ababonye Rutagungira ashimutwa bahise babimenyesha umugore we Jacinta Dusangeyezu, wahise ugera aho byabereye mu minota mikeya ahita akomereza ku cyicaro cya polisi muri Old Kampala asaba ubufasha bwo gushakisha umugabo we.
Dusangeyezu avuga ko yageze kuri polisi nka saa cyenda z’igicuku, maze ngo abapolisi basaga nk’abazi iri shimutwa na mbere y’uko babimenyeshwa, bamubwira ko ari akazi ka CMI n’Urwego Mpuzamahanga rw’Umutekano (ISO), maze banga kumufasha bamubwira ko ari ikibazo cya leta.
Dusangeyezu yagize ati: “ Nabonye amafoto ya CCTV kandi ababibonye babonye uko buri kimwe cyagenze nabo baremeza ko abashimuse bari bayobowe na Capt. Ukorera CMI .”

Asubiza ibyari byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda byavugaga ko Rutagungira yashimuswe n’abakorera leta y’u Rwanda, Dusangeyezu yavuze ko nta kibazo umugabo we yari afitanye n’abayobozi mu Rwanda ndetse ngo yajyaga ajya i Kigali kenshi gusura abo mu muryango we.
Ibi bikaba bitandukanye n’ibyatangajwe n’ikinyamakuru Dail Monitor mu nkuru yacyo yo kuri uyu wa Gatatu, aho kivuga ko Dusangeyezu yakibwiye ko umugabo we yari yahunze mu Rwanda yanga gutabwa muri yombi kubera icyaha yashinjwaga bamubeshyera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


