Umunyarwanda ushinjwa ‘kumviriza amabanga ya Uganda igihe kirekire’ yirukanwe

Sangiza iyi nkuru

Abashinzwe umutekano mu ijoro kuwa 21 Mutarama 2019 bigabye mu biro bya MTN muri Uganda bata muri yombi Umunyarwanda, Annie Tabura Bilenge n’Umufaransa, Olivier Prentout bashinjwa kubangamira umutekano w’igihugu no guha amabanga ibindi bihugu.

Annie Tabura yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa MTN ushinzwe kugurisha no gukwirakwiza serivizi muri iki gihugu. Ashinjwa kumviriza amabanga y’igihugu cya Uganda mu gihe cy’imyaka itandatu.

Itangazo rya Polisi ya Uganda rivuga ko bahisemo kwigaba ku biro bya MTN kuko ubuyobozi bukuru bw’iyi kompanyi  bwabananije bubabwira ko Tabura na Olivier bari hanze y’igihugu, ko batatabwa muri yombi.

images
Umufaransa Olivier na we ari mu birukanwe izuba riva

Umuvugizi Wungirije w’Igipolisi cya Uganda, ACP Polly Namaye yemeje aya makuru anavuga ko ku bufatanye n’Inzego Zishinzwe Abinjira n’Abasohoka bamaze gusubiza aba bayobozi babiri mu bihugu byabo.

Ati “ Inzego z’umutekano zimaze iminsi zigenzura aba banyamahanga babiri kugeza ubwo umunsi wa 40 ugeze. Bamaze igihe babangamira umutekano w’igihugu, batanga amabanga y’igihugu.”

IMG 20190122 WA00151
Itangazo rya Polisi ya Uganda ryirukana Umunyarwanda n’Umufaransa bakoreraga MTN

IKinyamakuru Spyreports  kivuga ko Inzego z’umutekano muri Uganda  zimaze igihe zijujuta zivuga ko MTN yananiwe kugenzura abakozi bayo.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Izi nzego zagaragaje ko ibyaha by’ubwicanyi, gushimuta bikorwa ahanini n’abantu bakoresha umurongo wa MTN rimwe na rimwe zabaga zitanditse.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *