Umunyarwanda wayoboraga ADEPR mu gihugu cya Uganda, Ntakirutimana Theoneste,yafashwe n’inzego z’umutekano mu Mujyi wa Kampala kuwa 29 Werurwe 2019. Si we gusa kuko kuwa 22 undi wo muri iri torero, Cyusa Jean Paul na we yafashwe. Kuri aba hiyongeraho, Peace Lydia Mahoro wafashwe kuwa 18 na Habimana Issa wafashwe kuwa 19 Werurwe 2019.
Aba bombi bafashwe bivugwa ko bakekwaho kuba baba muri Uganda ku bw’inyungu z’u Rwanda.
Kuri ubu, nk’uko Virunga Post dukesha iyi nkuru ibitangaza, ntiharamenyekana aho aba Banyarwanda baherereye. Ariko umwe mu bigeze gutabwa muri yombi mu mpera z’umwaka ushize, Bizwi ko inzego z’umutekano, Damascene Muhawenimana yavuze ko abamushimuse nta bumuntu bagira agendeye ku byo bamukorereye.
Yagize ati “ Abakozi ba CMI wagira ngo nta bumuntu bagira. Bakubitisha abantu insiga z’amashanyarazi, bakabafungira mu mwijima babapfutse amaso ku buryo byabaviramo ubumuga bwo kutabona. Bakubita n’abasaza, nabonye umusaza urimo gushishuka uruhu bitewe n’inkoni.”
Iri fatwa rije nyuma y’iry’umwalimu w’Umunyarwanda wigishaga mu Karere ka Kiboga, Daniel Karangwa wafashwe mu ntangiro z’iki cyumweru. Ibi bije kandi mu gihe kuwa 26 Werurwe abandi Banyarwanda 11 bashimuswe bakajya gufungirwa ahantu hatazwi.

U Rwanda ntirwahwemye kwamagana ibikorwa by’itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda baba, bajya muri Uganda. Iki gihugu cyavuniye ibiti mu matwi kugeza ubwo u Rwanda rwanzuye kubuza abaturage barwo kujya muri iki gihugu kuko umutekano wabo urengwa ku mashyi.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Abanyarwanda bafatwa bavuga ko baba bari mu bikorwa bisanzwe nk’ubucuruzi, ubuhinzi n’ibindi. Inzego z’umutekano za Uganda zirimo Urw’Ubutasi bwa Gisirikare (CMI) ruyobowe na Brig. Abel Kandiho n’Urw’Umutekano w’Imbere mu gihugu ruyobowe na Rtd. Col. Kaka Frank Bagyenda zitungwa agatoki mu kugira uruhare mu gufata Abanyarwanda ,ntizibikozwa, zibashinja kuba intasi z’u Rwanda.


