file_000000009d0461f8b5b326f91f76c7b3 (1)

Umunyarwanda yavumbuye indwara ifata abagore barongowe

Sangiza iyi nkuru

Mu Rwanda havumbuwe indwara nshya ishobora guhindura uko abantu basobanura ibikomere byo mu rukundo n’imibanire. Iyi ndwara yahawe izina ry’agateganyo Relationship Disappointment Stress Syndrome (RDSS), bisobanuye Ihangayika rikabije rituruka ku gutenguhwa mu rukundo.

Iyi ndwara yagaragaye cyane ku bagore barongowe, by’umwihariko abari bafite ibyifuzo bikomeye byo gukira ibikomere banyuzemo mu gushaka.

Umunyarwanda Dr. Celestin Mutuyimana ni we wayigaragaje bwa mbere  nyuma yo kwakira abarwayi bafite ibimenyetso bisa: uburibwe budasobanurwa na muganga, kutavuga, gucika intege, no kwiyumva nk’abatakaje agaciro mu buzima.

Iyi ndwara ishingiye ku myizerere yo mu muryango nyarwanda no muri Afurika muri rusange, aho urugo rwakomeje gufatwa nk’isoko y’amahoro, umukiro n’icyizere cy’ejo hazaza. Iyo ibyo byifuzo bidashyizwe mu bikorwa, bamwe barahungabana bikomeye, ariko bitandukanye n’indwara zisanzwe z’imitekerereze nka PTSD cyangwa agahinda gakabije.

Urugero ni Chadia, umukobwa w’imyaka 25, wavuwe iyi ndwara. Uyu mukobwa avuga ko yashatse akiri muto yizera ko urugo ruzamukiza ibikomere byo mu buto, ariko yahise ahura n’ubugome bw’umugabo we, arakubitwa, akuramo inda, ndetse atakaza n’ijwi. Abaganga basanzwe ntibashoboye kumusobanurira ikibazo cye kugeza ubwo yagiye ku muganga w’imitekerereze.

Dr. Mutuyimana avuga ko iyi ndwara ifite ibimenyetso bine by’ingenzi:

Ibimenyetso by’umubiri: uburibwe budasobanurwa na muganga, intege nke, rimwe na rimwe no guhagarara kw’ingingo.

Ibimenyetso by’imibanire: gutakaza icyizere mu bandi, kwanga kugaragaza amarangamutima, n’ukudashaka ubusabane.

Ibimenyetso by’urukundo: kwibanda cyane ku rukundo, gutekereza cyane ku mubano w’umugabo n’umugore.

Ibimenyetso by’ubuzima rusange: kwiyumva nk’uwataye intego y’ubuzima, kwibaza cyane ku hazaza.

Nubwo iyi ndwara itarandikwa mu bitabo mpuzamahanga by’ubuvuzi, Dr. Mutuyimana avuga ko ari ikibazo gikomeye mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba nka Kenya na Tanzania.

Abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe basaba ko hashyirwaho gahunda zo gufasha urubyiruko gukira ibikomere by’imitekerereze mbere yo kurushinga, ndetse no gutanga inyigisho zirebana n’uko umuntu yakwitegura kubaka urugo adashyizemo ibyifuzo bidashoboka.

Dr. Mutuyimana ati: “Abenshi mu barwayi bange bambwiye ko batari barwaye agahinda cyangwa ihungabana, ahubwo ko bari bababajwe cyane n’uko urukundo rwabo rutabagejeje aho bifuzaga.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *