Ubutumwa bwa Atsu kuri Dr Craze wigaga muri kaminuza

Umunyarwenya ukomeye yasobanuye uburyo Christian Atsu yamukuye mu buzima bugoye

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwenya ukomeye muri Nigeria, Emmanuel Ogonna Iwueke wamamaye nka Dr Craze, yasobanuye uburyo umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukomoka muri Ghana, Christian Atsu, yamufashije gutera imbere, amukuye mu buzima bugoye.

Ni inkuru yakuruye amarangamutima ya bamwe, by’umwihariko abazi Atsu, mu gihe muri Turukiya haturutse inkuru ivuga ko uyu mukinnyi ari mu bantu barenga ibihumbi 35 mu mutingito uherutse kwibasira iki gihugu na Syria tariki ya 6 Gashyantare 2023.

Dr Craze ukurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 210 kuri Twitter na miliyoni 4.6 kuri Instagram ni umwe mu batangaje inkuru z’ubugiraneza bwaranze Atsu mu gihe yari akiri ku Isi, asobanura uburyo yamufashije kubaka ubuzima.

Uyu munyarwenya yasobanuye ko nyuma y’urupfu rwa se mu mwaka w’2015, yandikiye Atsu, amubwira ubuzima bukomeye agiye kubamo, atagira umubyeyi, by’umwihariko kuba yari agiye guhagarika ishuri kubera kubura amafaranga.

Yashyize hanze ikiganiro yagiranye n’uyu mukinnyi ku mugoroba wa tariki ya 16 Mutarama 2016, aho Atsu yamusezeranyaga kumwishyurira amafaranga y’ishuri muri kaminuza, kandi akazamushakira akazi keza.

Muri iki kiganiro, Atsu yabajije Iwueke ati: “Ni angahe muvandi? Nzakora ibishoboka urangize ishuri kandi uzabone akazi keza.”

Dr Craze asobanura iby’ubu butumwa, yagize ati: “Christian yaramfashije kuva mu 2015. Ubwo naburaga Data, naramwandikiye, anyemerera kunyishyurira kugeza ndangije ishuri kandi yarabikoze. Wambereye inshuti nziza Chris kandi nzakumbura by’ukuri. Ntabwo nashobora gusubiza inyuma amarira. Ruhuka neza muvandimwe.”

Christian Atsu yapfuye afite imyaka 31 y’amavuko. Yabaga muri Turukiya, akinira ikipe ya Hatayspor ikina muri shampiyona y’icyiciro ya mbere. Yakiniye andi makipe akomeye arimo Chelsea, New Castle United, Everton na Porto.

Ubutumwa bwa Atsu kuri Dr Craze wigaga muri kaminuza
Ubutumwa bwa Atsu kuri Dr Craze wigaga muri kaminuza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *