Umunyarwenya yabeshye Perezida Trump amwitaba azi ko ari senateri

Sangiza iyi nkuru

Ari mu ndege ye ‘Air Force One’, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabeshywe n’umunyarwenya, John Melendez amwitaba azi ko yitabye senateri.

Umunyarwenya John Melendez yiyise senateri Bob Menendez. Akavuga ko yitabwe na Jared Kushner, umukwe wa Perezida Trump, ndetse akaza no guhamagarwa na Perezida Trump ubwe.

Umukozi mu biro bya perezida w’Amerika yabwiye televiziyo CNN ko “rimwe na rimwe imirongo [ya Perezida] iba ifunguye cyane bigatuma amakosa nk’aya abaho”.

Senateri Menendez ni uwo mu ishyaka ry’abademokarate akaba ari uwo muri Leta ya New Jersey. Amaze igihe aharanira ko habaho impinduka ku ngingo ijyanye n’abimukira.

Mu byumweru bishize bya vuba, leta y’Amerika yaranenzwe cyane kubera gahunda yayo yo gutandukanya abimukira b’abana n’ababyeyi babo ku mupaka wa Mexico.

Bwana Melendez, unakoresha akazina ka Stuttering John iyo ari mu bitaramo byo gusetsa abantu, yafashe amajwi y’ikiganiro yagiranye na Perezida Trump n’uko ayatangaza ku rubuga rwe rwa interineti.

Muri icyo kiganiro, ijwi byibazwa ko ari irya Bwana Trump ryumvikana rishimira cyane Menendez kubera ukuntu yagizwe umwere mu rubanza yari akurikiranyweho ibyaha bya ruswa mu mwaka wa 2017.

Ayo majwi abiri yumvikana ku rubuga rwa interineti rwa Bwana Melendez, yanavuze ku kuba hagiye kubaho icyuho kubera ko umukuru w’urukiko rw’ikirenga Anthony Kennedy yafashe icyemezo cyo kwegura ku mirimo ye muri uku kwezi kwa karindwi.

Ijwi bivugwa ko ari irya Perezida Trump rivuga ko rizagena umucamanza mushya wo kumusimbura “mu gihe kiri hagati y’iminsi 10 na 14 iri imbere”.

Ibitangazamakuru muri Amerika bitangaza ko nyuma yaho ibiro bya perezida w’Amerika byahamagaraga mu biro bya senateri Menendez ku ngingo ijyanye n’ikiganiro yari yagiranye na Bwana Trump ku wa kane, abakozi bo mu biro bya senateri Menendez ngo baguye mu kantu bamera nk’abakubiswe n’inkuba.

Uwahamagaye yiyoberanyije yavuze ko byashobokaga ko umugambi we washoboraga kuba waratahuwe. Melendez, ati “Byari kuba bihagije gusa ko bambaza ishyaka senateri Menendez abarizwamo cyangwa leta abereye senateri. Ntacyo nari kubona mbasubiza kuri ibyo. Ariko nta na kimwe bigeze babimbazaho.”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *