Umunyemari Edouard Mwangachuchu ufite ibirombe by’amabuye y’agaciro muri teritwari ya Masisi muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, yabwiye urukiko ko atigeze asaba pasiporo y’u Rwanda, bitandukanye n’ibivugwa n’ubushinjacyaha.
Mwangachuchu usanzwe ari n’umudepite amaze igihe aburanishwa n’urukiko rukuru rwa gisirikare, aho ashinjwa ibyaha birimo ubugambanyi no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko amakuru yakusanyijwe n’urwego rw’iperereza yagaragaje ko Mwangachuchu afite ibikorwa mu Rwanda, ko afite imigabane muri RwandAir kandi ko afite pasiporo 11 zirimo izo yahawe na Leta y’u Rwanda, gusa byose arabihakana.
Ubwo yasubiraga mu rukiko, yavuze ko kuva yavuka atigeze asaba pasiporo y’u Rwanda, ahamya ko akoresha gusa iz’igihugu cye. Ati: “Sinigeze nsaba pasiporo y’u Rwanda cyangwa ubwenegihugu bwarwo. Kuva nabaho, nkoresha gusa pasiporo za Congo, mu ngendo zanjye zose kandi zose ndazibika.”
Mwangachuchu arasanishwa n’u Rwanda mu gihe umubano w’ibihugu byombi wazambye, bishingiye ahanini ku kuba umutwe witwaje intwaro wa M23 warubuye imirwano kuva mu mpera z’umwaka w’2021.


