Umunyeshuri arashinjwa kuroga bagenzi be

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri 8 biga mu ishuri ribanza rya Matoranhembe muri Zimbabwe barwariye mu bitaro, nyuma yo gushinja mugenzi wabo kubarogesha umuceri, n’isosi yari yakuye iwabo mu rugo.

Aba banyeshuri bo mu gace ka Mashonaland barembejwe no kuruka cyane, aho bavuga ko byaje nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko byari byahumanyijwe n’uwo bitaga inshuti yabo magara.

Inkuru dukesha itangazamakuru ryo muri Zimbabwe ivuga ko ubwo abanyeshuri 8 bose bamaraga gusangira na mugenzi wabo ibyo kurya yazanye ku ishuri, ako kanya bahise batangira kuruka.

Ibi byabaye ku wa gatanu tariki ya 7 Kamena 2024, ni mu karere ka Zvimba ho mu ntara y’iburengerazuba bwa Zimbabwe aho ikigo cy’amashuri abanza cya Matoranhembe giherereye.

Ubwo umwana w’umukobwa ushinjwa guhumanya bagenzi be yabazwaga, yasobanuye ko yahawe ibyo kurya n’ababyeyi be bakanamutegeka uko aza kubisangira na bagenzi be byaje kugwa nabi.

Umuvugizi wa polisi, Paul Nyathi, yatangaje ko bakirimo gukora iperereza ngo hatahurwe neza icyaba cyateye uburwayi bwatunguye abana bari bariye umuceri n’isosi bahawe n’uwo bigana. Uyu muyobozi avuga ko bakeka ko abana barwaye bashobora kuba barahumanyijwe.

Bwana Nyathi yatangaje ko abanyeshuri 8 ari bo bafashwe n’uburwayi bwo kuruka, ndetse banataka kuribwa mu nda ubwo bari bamaze ibiryo. Bahise bajyanwa mu bitaro bya Murombedzi aho kugeza ubu nta makuru azwi y’uko bameze.

Ntiharamenyekana icyaba cyateye umubyeyi guha umwana we ibyo kurya bihumanye akanamubwira uko aza kubisaranganyamo abo bigana, uyu mubyeyi akaba yahise atabwa ubwo amakuru yamenyekanaga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *