Umunyeshuri ukomoka muri Tanzania witwa Tarimo Nemes Raymond, aherutse gupfira muri Ukraine, ubwo yarwaniraga umutwe w’ingabo zigenga wa Wagner Group, uri gufasha ingabo z’u Burusiya.
BBC Swahili isobanura ko Tarimo w’imyaka 31 y’amavuko yagiye mu Burusiya kwiga muri kaminuza, aza gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano muri iki gihugu.
Ngo abarwanyi ba Wagner bamukuye muri gereza, bamujyana ku rugamba muri Ukraine. Bikekwa ko yapfiriye mu karere ka Bakhmut muri Ukraine, mu Kwakira 2022.
Inkuru y’uyu munyeshuri yamenyekanye nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye videwo igaragaza abarwanyi ba Wagner 7 bakikije isanduku irimo umurambo wa Tarimo, bamusezera mu cyubahiro.
Iyi videwo y’amasegonda 34 igaragaramo ifoto ya Tarimo, ndetse n’icyemezo (certificate) kiriho amazine ye yose.


