Umunyezamu Arne Espeel wo mu gihugu cy’u Bubiligi, yitabye Imana nyuma yo gukuramo Penaliti mu mukino ikipe ye yakinaga ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Uyu munyezamu w’imyaka 25 y’amavuko yituye hasi, nyuma gato y’uko yari amaze gukuramo Penaliti mu mukino ikipe ye ya Winkel Sport B yari yahuriyemo n’ikipe yitwa Westrozebeke.
Icyo gihe inzego z’ubutabazi bwihuse ngo zirokore ubuzima bwe, gusa aza kwitaba Imana nyuma gato yo kugezwa kwa muganga.
Umukino Espeel yaguyemo waberaga ku kibuga cy’ikipe ye giherereye mu mujyi wa Sint-Eloois-Winkel, mu ntara ya Flanders y’Uburengerazuba mu Bubiligi.
Wari umukino wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri cyo muri iriya ntara.
Icyo gihe Westrozebeke yahawe Penaliti igice cya kabiri cy’umukino kigitangira, gusa Espeel aza kuyivanamo mbere yo guhita yitura hasi.
Ikipe ya Winkel Sport mu itangazo yasohoye, yavuze ko “iri mu cyunamo gikomeye ku bw’urupfu rutunguranye rw’umunyezamu Arne Espeel. Turihanganisha cyane umuryango wa Arne ndetse n’inshuti ze ku bw’iki gihombo kiremereye.”
Umutoza wungirije w’iriya kipe, Stefaan Dewerchin yasobanuye ko uriya munyezamu akimara gukuramo iriya penaliti yihutiye kujya gufata umupira wari ukiri mu kibuga, gusa agahita yitura hasi.
Yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri byari bibi cyane kubireba. Abakinnyi bose bose bahise bagwira hasi icyarimwe. Ubutumwa bw’uko umunyezamu wacu yapfuye bukiza, byabaye nk’inkubi ikomeye idasanzwe. Ndatekereza bamwe mu bakinnyi kugeza ubu batariyumvisha ibyabaye.”


