Umwe mu bagize mu bamisiyoneri ba Oblats Mary Immaculée, Padiri Guy Julien Muluku n’abanyeshuri be bo muri Institut Saint Eugène de Mazenod i Kinshasa batawe muri yombi kuri Stade des Martyrs n’inzego z’ubutasi bazira gusebya Perezida Tshisekedi imbere ya Papa .
Aba ni bo bari inyuma y’indirimbo yaririmbwe ku wa Kane ushize n’igice kinini cya stade des Martyrs imbere ya Papa Fransisko ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’abagaturika, aho baririmbye bibutsa Tshisekedi ko manda ye yarangiye.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya Kiliziya Gaturika EWTN News kivuga ko cyabwiwe n’Abamisiyoneri ba Oblats de Marie Immaculée, ko abanyeshuri batanu bo muri Institute Saint Eugene de Mazenod i Kinshasa batawe muri yombi n’inzego z’ubutasi kubera iyi ndirimbo yamaganaga Umukuru w’igihugu uriho ubu. Padiri Guy Julien Muluku washakaga kwitambika iryo tabwa muri yombi nawe ngo yarafashwe.
Uko ari batandatu bamaze amasaha 34 muri gereza mbere yuko barekurwa. Hari ku wa Gatanu itariki 3 Gashyantare mbere gato ya saa kumi z’umugoroba, umunsi Papa yavaga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasuye kuva ku ya 31 Mutarama.
Perezida Tshisekedi ugiye kurangiza manda ye ya mbere, aziyamamaza ku nshuro ya kabiri mu matora ya perezida ateganijwe ku ya 20 Ukuboza uyu mwaka.


