Umupadiri yemeza ko Ikuzimu hatabaho ahubwo ko ari ibihimbano

Sangiza iyi nkuru

Umupadiri mu idini ry’Abepisikopi muri Amerika, John Shelby Spong atangaza ko ikuzimu hatabaho ahubwo ko ari ibintu byahimbwe ngo abantu babashe kwigishwa bemere ibyo babwiwe kubera ubwoba no gutinga aho hantu.
Mu buhamya bwe yatanze mu minsi mikuru, uyu mukozi w’Imana yagize ati “Sinizera ko ikuzimu habaho, gusa nemera ko hari ubuzima nyuma y’urupfu.”
Uyu mupadiri yakomeje avuga ko abantu bigishijwe bagatozwa gutega amatwi ndetse mu byo bigishwa hakabamo n’ibiteye ubwoba kugirango bakomeze bagendere muri icyo cyoba be kugira ibibi bakora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mupadiri abuga ko ijuru ryabayeho, rikaba ari igihembo ku bakoze neza, ibyo abantu bakaba ari byo bagendeyeho bagahimba n’ahandi hantu habi (Ikuzimu) hazajyamo abakoze nabi bityo bigatuma abantu bakomeza kugendera mu bwoba bwo kuba bashobora kuzajya aho habi niba bakomeje gukora nabi, ariko ibi bigakorwa mu rwego rwo kugirango bakomeze kugendera mu nzira nziza.
Padiri John Shelby Spong avuga ko ibi byahimbwe kugira ngo abantu bakomeze gukora neza badatannye ngo bajye mu bibi nubwo batabura kubijyamo.
Abantu bagereranya ikuzimu n’ahantu habi hahora haka umuriroo, hakazajyamo abanze gukora neza mu gihe abakoze ibyiza bazaba bajyanwe mu ijuru, nyamara bakinyumvisha ko ari ahantu munsi y’ubutaka naho mu ijuru hakaba heuru mu kirere.
Uyu mupadiri akomeza avuga ko bishoboka ko umuntu yazahanirwa ibibi yakoze kimwe nuko yashimirwa ibyiza yakoze, ariko ko ikuzimu ho hatabaho ahubwo ko ari sisiteme yo kwigisha abantu gukora ibyiza yahimbwe n’abantu ba kera kugirango babone uko bayobora abaturage mu nzira bishakiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *