Umuraperi Kanye West mu bitaro nyuma yo gusubika tour

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanye West, yajyanywe mu bitaro ikubagahu kuri uyu wa Mbere nyuma yo gusubika tour ye, na nyuma y’iminsi 2 na none yibasiye inshuti ze, Jay-Z na Beyonce abanengera kuri stage.

[ad id=”44145″]

Ibitaramo byo kuzenguruka bya Kanye West yise Saint Pablo Tour byari biteganyijwe ko bizakomeza kuwa 31 Ukuboza ariko ibitaramo 21 byari bisigaye byose byasubitswe nk’uko abashinzwe kubyamamaza babitangarije AFP.

Nyuma y’amasaha macye hatangajwe ko uyu muraperi w’imyaka 39 ari kuvurirwa muri Los Angeles Clinic ya kaminuza ya California bitangajwe n’ikinyamakuru TMZ cyavuze ko ari gupimwa ibibazo bijyanye n’umunaniro mu mutwe.

kanye-west

Mike Lopez, umuvugizi w’igipolisi cya Los Angeles, yabwiye AFP ko abapolisi bitabye mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Mbere bahamagawe kuri address byaje gusangwa ari aho Kanye West atuye.

Uyu yakomeje avuga ko abashinzwe ubutabazi bagiyeyo bakita kuri uwo muntu ariko ntiyavuga niba ari Kanye West.

[ad id=”44145″]

Uyu muhanzi nawe ntiyagize icyo ahita atangaza ndetse n’abamuhagarariye birinda kugira icyo babivugaho, gusa TMZ ikaba ivuga ko ifite amakuru y’uko Kanye West yahagaritse ibitaramo kubera ko ananiwe mu mutwe.

hi-res-04669d0c8bed03318ad40ab10bdb2d98_crop_north

Uwahaye TMZ amakuru akaba avuga ko kuva muri Kanama Kanye West amaze gukora ibitaramo 40 muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *