Umuraperi P Diddy yongeye guhindura izina ry’ubuhanzi agira amazina 7

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’umunyamerika wari umenyerewe ku izina ry’ubuhanzi rya P Diddy, yongeye gutungurana ubwo yavugaga ko izina rye rihindutse akaba atakitwa kuriya ahubwo ko bagomba kumumenya nka Brother love.
Uyu muhanzi, ubusanzwe amazina ye nyakuri, Sean John Combs yagiye amenyekana ku mazina y’ubuhanzi atandukanye nka Puff Daddy, Puffy, P. Diddy, Diddy, Love, ubu akaba ageze ku izina rya Brother Love.
Brother love ni umhanzi, umwanditsi w’indirimbo, producer, rwiyemezamirimo n’ibindi bitandukanye agenda akora mu rwego rwo gushakisha agafaranga.
Uyu muhanzi yatangaje ko agomba kujya yitwa Brother love mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 48, aho yasabye abakunzi be ko baba bibagiwe andi mazina ahubwo bakamumenya kuri ririya risyashya ryonyine.
Abinyujije kuri Twitter ye, uyu muhanzi yagize ati “Singishaka kwitwa P Diddy, ngomba kumenyekana ku izina rya OLVE a ka Brother love.”
“Sinkiri wa wundi wa mbere, ndi ikindi kintu gitandukanye. Sinzongera kwitaba Puffy, Diddy, Puffy Daddy cyangwa n’andi mazina Atari Love cyangwa Brother Love.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muraperi yiswe Puff Daddy guhera mu 1997, ariko mu myaka micye yakurikiyeho yitwa amazina ye asanzwe ya Sean John.
Mu 1999, ni bwo yaje kongera kwitwa Puffy, nyuma ya ho gato mu myaka yakurikiyeho yitwa P. Diddy na Diddy.
Afite studio yitwa Bad Boy Records yishingiye ku giti cye, akaba anavuga ko ari umunyamahirwe kurusha abandi bose ku isi kubera ko afite abana benshi barimo Quincy, w’imyaka 26, Justin ufite 23, Christian ufite19, impanga z’abakobwa D’Lila Star na Jessie James, ndetse n’undi mukobwa witwa Chance.
Mu ndirimbo ze, izamenyekanye cyane ni nka I’ll be missing you, can’t nobody holding me down, Last Night n’izindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *