Umuraperi Youssoufa ukomoka muri RDC yahagaritse igitaramo yateganyaga i Kigali muri Nyakanga

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi w’Umufaransa ufite inkomoko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Youssoufa Mabiki, wari utegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyari giteganyijwe ku itariki ya 1 Nyakanga, yagihagaritse kubera umwuka mubi ukomeje kugaragara hagati ya Congo n’u Rwanda kubera intambara ihuza M23 na FARDC.

Ibi nyir’ubwite yabyemeje asubiza umufana we wari umusabye gusubika icyo gitaramo cy’i Kigali mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyekongo avuga ko bicwa n’amasasu n’amabombe by’Abanyarwanda mu burasirazuba bw’igihugu.

Nk’uko bigaragara kuri twitter, uyu mufana witwa Ben Munkana yagize ati “Nshuti @youssouphamusik, turagusaba guhagarika igitaramo cyawe i Kigali mu bufatanye n’Abanyekongo bagwa mu burasirazuba bishwe n’amasasu na bombe by’u Rwanda…”

Umuraperi Youssoufa usanzwe unateganya kuzenguruka Afurika mu bitaramo akaba yaragombaga no gucurangira i Kigali, yamusubije ko igitaramo amaze igihe agihagaritse.

Ati “Igitaramo cyamaze guhagarikwa hashize ibyumweru byinshi. Kuzenguruka Afurika ni ingenzi kurusha ibindi kuri njye. Ariko hariya, iyo concert, nta mpamvu.”

Youssoufa uzuzuza imyaka 43 muri Kanama, yabyawe n’umuhanzi wamamaye mu myaka yashize mu cyahoze ari Zaire ndetse benshi bafata nk’umwami w’injyana ya Lumba, Tabu Ley Rochereau, mu gihe nyina ari Umunyasenegalikazi witwa Soukeneh Ndiaye.

Nyuma yo kumara ubwana bwe i Kinshasa, ku myaka 10 yimukiye mu Bufaransa ajya kubana na bene wabo ahitwa Beziers, nyuma baba Osny, Cergy na Sartrouville. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu Gifaransa yakuye muri Académie de Versailles, aho yarangije afite amanota ari hejuru.

Yakomereje amasomo ye mu bijyanye no guhuza imico n’itumanaho muri Roanne na Guillotière. Amaze kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (master’s degree) yiyeguriye umuziki.

Kuva mu 2007 ashyira ahagaragara album ye ya mbere, amaze gusohora izigera ku munani harimo iheruka yo mu 2021 yise “Neptune Terminus”. Mu 2011, yakoranye indirimbo n’Umuhanzi w’Umunyarwanda, Corneille, bise “Histoires vraies”.

Uyu muraperi mu bitaramo yagombaga gukora azenguruka Afurika harimo ibyo yamaze gukora mu kwezi gushize i Abidjan na San Pedro muri Cote d’ivoire, na Dakar muri Senegal. Yari asigaje icya Kigali ku itariki ya 1 Nyakanga, Bukavu kuwa 24 Nyakanga na Kinshasa kuwa 30 Nyakanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *