Umuririmbyi n’umuraperi Aaron Carter yasanzwe mu bwogero bwe yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi n’umuraperi w’umunyamerika, Aaron Carter, wari murumuna w’umuririmbyi Nick Carter wo muri Backstreet Boys, yapfuye afite imyaka 34 .

Urubuga TMZ rwavuze ko Carter bamusanze mu bwogero bwe iwe i Lancaster, muri Californiya, yapfuye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu. Abahagarariye itsinda rye ni bo bemeje urupfu rwe.

Bati: “Kuri ubu ni igihe kibi rwose, turagerageza kumenya uko byagenze n’impamvu yabiteye”.

“Turababaye kimwe na buri wese kandi twizera ko abafana bashobora guha umuryango we ibitekerezo n’amasengesho.”

TMZ yatangaje kandi ko abapolisi bo mu Ntara ya Los Angeles bageze iwe mu masaha ya saa 11h00 (18h00 GMT) nyuma yo kubona raporo yo kurohama.

Carter yatangiye umwuga we atangira ibitaramo by’itsinda ry’abahungu ribrizwamo mukuru we rya Backstreet Boys mu ngendo n’ibitaramo byinshi, kandi yari ybashije kwiyandikira izina nk’umuhanzi ku giti cye.

Mu mpera z’imyaka ya za 90 ndetse no mu ntangiriro ya za 2000 yagurishije miliyoni za kopi za alubumu ze enye, iya mbere ikaba yarasohotse afite imyaka icyenda gusa.
Album ye ya kabiri, Aroni’s Party (Come get it), yasohotse mu 2000 hanyuma iba platinum inshuro eshatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *