Umuririmbyi wo muri Nigeria, Timaya, yasangije abakunzi be amakuru y’ubuzima yanyuzemo akiri muto, avuga ko hari igihe cyageze akajya akoreshwa imibonano mpuzabitsina n’umugore umuruta babanaga.
Timaya yagize ati:” Navukiye mu muryango ufungutse, ariko nkura ndi umwana wananiranye, ku buryo nigeze no kwirukanwa mu rugo, igihe kimwe mba Port Harcourt, nabanaga n’umugore ukuze kundusha, yankoreshaga ibyo ashaka byose anyikinishirizaho akankoresha imibonano mpuzabitsina”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga ko uwo mugore iyo yabonaga Timaya adashaka kuryamana nawe, yamuhimishaga kumwima ibyo kurya, ibi byose aiko ngo ntacyo byahinduye ku nzozi uyu muhanzi yarafite kuva akiri muto.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com


