Umushinga wo kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa Rusumo ugiye gutangizwa vuba

Sangiza iyi nkuru

Muri iki cyumweru, leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’umishinga w’ubwubatsi yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa rusumo, aho biteganyijwe ko uyu mushinga nuramuka ushyizwe mu bikorwa, uzabasha gutanga byibuze Megawati zisaga 80, izi zikaba zizifashishwa mu gicanira abaturage batari bacyeya bo mu gihugu cy’u Rwanda, u Burundi ndetse na Tanzania.
[ad id=”44145″]
Aya masezerano akaba akubiye mu bice 2 by’ingenzi, aho igice cya mbere kizibanda ku gukora igishushanyo mbonera, gutunganya ibyuma bizifashishwa n’ibindi bikorwa bizifashisha imirimo y’amaboko.
Naho igice cya 2 kikazibanda ku massezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’umushinga w’ubwubatsi wo mu gihugu cy’u Budage, kikaba kizakora mu buryo bwa tekiniki y’ibikoresho bitanga ingufu z’amashanyarazi.
Aya masezerano yasinywe hagati y’umushinga w’ubwubatsi RPCL (Rusumo Power Company Limited), ndetse na CGCOC — JWHC JV wo mu gihugu cy’u Bushinwa.
Biteganyijwe kandi ko uyu mushinga wo kubaka uru rugomero uzatwara akayabo ka miliyoni hafi 46 z’Amadolari, angana na Miliyari zikabakaba 75 z’amafaranga y’u Rwanda.
[ad id=”44145″]
Biteganyijwe ko uyu mushinga wo kubaka uru rugomera uzatangira guhera mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2017, ukaba afite kuba warangiye mu gihe kingana n’imyaka 3 gusa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *