Umusifuzi yishwe n'umukinnyi amuziza ko yamuhaye ikarita itukura

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi w’umupira w’amaguru witwa Ruben Rivera Vazquez wo mu gihugu cya Mexique, kuri ubu arahigwa bukware nyuma yo kwivugana umusifuzi ku munsi w’ejo amuziza kumuha ikarita itukura.
Ku munsi w’ejo ku cyumweru, ubwo uyu musifuzi witwa Victor Trejo yasifuriraga abakinnyi bari mu myitozo bisanzwe, ubwo yahaga ikarita y’umutuku uyu mukinnyi witwa Ruben Rivera Vazquez. Uyu mukinnyi rero ngo nibwo yafashwe n’uburakari budasanzwe ahita akubita uriya musifuzi umutwe, ari nabwo uyu musifuzi yahitaga yikubita hasi agahita apfa.
[ad id=”44145″]
Inkuru dukesha ikinyamakuru dailymaily, ivugako uyu mukinnyi yahise aburirwa irengero na nubu akaba akiri gushakishwa n’inzego z’umutekano. Abakorerabushake bari aho ngo ntibabashije kuba bagira icyo bakora kuri uwo musifuzi, kuko ngo yahise ashiramo umwuka.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *