Umusirikare wa FARDC yishwe n’abasore barara irondo mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, itariki ya 2 Ukwakira, ahagana saa tatu i Kamanyola, muri Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo .
Amakuru aturuka muri sosiyete sivile yerekana ko ari umwe mu basirikare batatu ba FARDC, bafashwe nyuma y’igikorwa cy’ubujura cyakozwe n’abantu batazwi mu nzu iri mu Mujyi wa Kamanyola.
Abashinzwe irondo barabimenyeshejwe, bakurikirana abo basirikare bafata umwe muri bo bamutwika ari muzima nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga.
Umwe mu bavuganye n’uru rubuga yagize ati: “Umusirikare ukekwaho kwiba yatwitswe ari muzima n’abasore bakora irondo bamufatiye ku marembo ry’inkambi, nyuma yo kwiba mu nzu i Kamanyola.”
Papy Matabaro, Umuyobozi w’Umujyi wa Kamanyola, yemeza ko iki kibazo cyabaye nyuma y’uko hari n’umuvunjayi ukorera mu Mujyi wa Kamanyola warashwe agakomeretswa n’abantu bitwaje imbunda muri iryo joro.


