Umusirikare wa FARDC yishe arashe umugore we wari utwite amuziza amafaranga

Sangiza iyi nkuru

Masika Matiasi Zawadi, umugore w’umusirikare wa FARDC yishwe n’umugabo we mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 2 Ugushyingo 2022 i Loselose, umujyi uherereye nko mu birometero 10 uvuye mu murwa mukuru w’Umurenge wa Ruwenzori, muri Teritwari ya Beni .

Amakuru agera ku rubuga l’interview.cd avuga ko umusirikare yarashe umugore we (utwite) amuziza kumwima amafaranga.

Uwakoze iki cyaha co kwica umugore wari umutwitiye umwana yahise atabwa muri yomb muri iryo joro, mu gihe umugore we yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu i Loselose.

Sosiyete sivile nshya yo mu Murenge wa Ruwenzori ivuga ko ibabajwe n’ubwo bwicanyi kandi isaba ko umwicanyi yashyikirizwa ubutabera kugira ngo asubize abazwe ibyo yakoze. Uru rwego kandi rugira inama abashakanye n’abasirikare kwirinda gucumbika hafi y’ibirindiro bya gisirikare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *