Umusore dukundana namuhishuriye ko nkiri isugi none byamubujije amahoro- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Uwera, nkaba ndi umukunzi w’ikinyamakuru cyanyu, mu by’ukuri iwacu ni mu Burasirazuba akarere ni Gatsibo. Ndi umukobwa w’imyaka 27, nkaba mfite umusore tumaranye imyaka igera kuri itatu dukundana.

Nabyirutse ndi umukobwa ukunda gusenga cyane, si ukwigira mwiza cyane wenda kurusha abandi bakobwa, ariko uko niko kuri kwanjye, gusa ntabwo nigeze ngira igihe cyo kumva ngomba kwinezeza mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina.

Nk’umusore dufitanye gahunda yo kubana muri uyu mwaka, yakomeje kunsaba ko twaryamana ndamuhakanira, ngeze aho mubwiza ukuri ko nifashe kuva mu bwana bwanjye, ko umugabo uzantwarira ubusugi ari uwo tuzabana.

Namubwiye ko niba ari we koko Imana yangeneye, yazatagereza igihe kikagera, ubusugi bwanjye nkamenya ko ari we ubunyambuye nk’uwo Imana yampaye nk’umugabo.

Yaratunguwe, ambaza byinshi nkamusubiza, mbese mbona ko atunguwe cyane ariko nta kindi nabikoraho, ibanga nararimumeneye. Kuva uwo munsi, nta kindi cyifuzo afite, mbese nabaye nkukongeje umuriro.

N’ubwo ntazi impamvu yifuza cyane ko turyamana kubera ko namuhishuriye ko nkiri isugi, njye ku bwanjye mbona narabaye nk’ukojeje agati mu ntozi, bityo nkaba nkomeje kubigiramo amakenga.

Umusore yageze n’aho ambwira ngo nimusabe icyo numva nifuza mu byo atunze byose, ndamubwira nti icyo nagusaba ni ukwitonda isaha ikagera tukabana, nkakwiha wese uko uzaba ubishaka. Ibi ntabwo abikozwa.

Messages anyoherereza buri kanya ni icyo aba anyibutsa, arampamagara akambwira uburyo atakibasha gutora agatotsi, namubaza ikirimo kumutera kwifuza cyane kuryamana na njye akanga kukimbwira.

Mungire inama, nayobewe icyo uyu musore yifuza kugeraho, kumukunda byo na njye ndamukunda ariko ubusugi bwanjye bwo nabukomeyeho cyane, kuko si uwa mbere, si uwa kabiri, cyangwa gatatu na kane wifuje ko turyamana nkamubera ibamba.

Murakoze inama zanyu ni iz’agaciro!

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *