Umusore yatawe muri yombi azira kwiremaza akaboko akajya gusabiriza

Sangiza iyi nkuru


Polisi yo mu mujyi wa Kampala muri Uganda icumbikiye umusore witwa Shafik Bakulu Mpagi azira kwiremaza akaboko agashinga agatebe ku muhanda akajya asabiriza umuhisi n’umugenzi.

Uyu musore yaje gutangwa n’umwe mu nshuti ze usanzwe amuzi ubwo yari asanze yicaye imbere y’iguriro rya Mukwano arimo asabiriza yiziritse ibitambaro ku kaboko.

Polisi ivuga ko uyu musore yabeshyaga abantu ko yacitse akaboko kugira ngo bamugirire impuhwe bamuhe, dore ko ngo yanamusabye gupfukuraho ibitambaro yabaga yazingurijeho bagasanga ari mutaraga nta kibazo na kimwe akaboko ke gafite.

Umuvugizi wapolisi mu gace uriya musore yafatiwemo, Luke Owoyesigyire avuga ko uretse uy umusore hari n’abandi benshi bagiye guhagurukirwa usanga bashaka indonke batavunikiye.

Agira ati “abantu benshi bashaka indonke kandi ari bazima ahubwo bihindura ibirema cyangwa bakiha ubundi bumuga badasanganywe kugirango abantu babagirire impuhwe babahe amafaranga ariko ibyo biraza gukemuka.”

Uyu musore ukiri muto yisobanura avuga ko yari amaze amezi 3 gusa akora akazi ko gusabiriza kuko nta kandi yagiraga, akaba yabashaga kwinjiza byibuze ibihumbi 20 by’Amashilingi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *