Kuri uyu wa Kabiri, itariki 21 Werurwe, Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambuka imipaka yumvise abatangabuhamya bashinja Venant Rutunga ukurikiranweho uruhare muri jenosde .
Uwitwa Edouard Burimwinyundo uvuga ko Rutunga yazanye abajandarume mu kigo yayoboraga bakica abatutsi niwe wabimburiye aba batangabuhamya.
Burimwinyundo yari umuzamu mu kigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi n’ubworozi cya ISAR Rubona. Mu buhamya yakunze kuvuga ko bukubiyemo ibyo yumvise atahagazeho, asobanura ko Rutunga wayoboraga ISAR Rubona yazanye abajandarume bakica abatutsi bari bahahungiye.
Gusa mu byo yemerera urukiko ko yahagazeho, avuga ko yabonye uwari umuyobozi we ajya mu mujyi wa Butare kuhazana abajandarume bishe Abatutsi muri ISAR Rubona. Yasobanuye ko yakoraga izamu kuva saa cyenda z’igicamunsi akageza saa moya n’igice zo mu gitondo akabona gusimburwa n’abandi.
Yahamije ko yiyumviye Rutunga yaremesheje inama ari kumwe n’abandi bayobozi b’ikigo yarariragamo. Yemeza ko iyo nama yari “Iy’umutekano” ariko ikigambiriwe ari ukwica Abatutsi nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga.
Burimwinyundo kandi yavuze ko Rutunga yatanze ibikoresho byiganjemo imihoro bihabwa Abahutu n’Abatutsi ariko batazi ko ari ibizakoreshwa mu bwicanyi.
Yavuze ko Interahamwe zagabye igitero mu rugo rw’uregwa zizi ko na we yari Umututsi. Yavuze ko ku bahambaga imirambo y’Abatutsi Rutunga yabageneraga igihembo cyo kubabagira ikimasa kandi akabishyura amafaranga 13,000 ashingiye ku gikorwa babaga bakoze.
Umutangabuhamya kandi yahakanye uruhare rw’uwo ashinja mu mpfu z’Abatutsi bakoranaga na Rutunga mu kigo cya ISAR Rubona. Hari inyandiko mvugo yakoreshejwe mu rwego rw’ubugenzacyaha RIB, Burimwinyundo ahakana imbere y’umucamanza.
Akavuga ko uruhare rwa Rutunga mu iyicwa ry’Abatutsi rwabaga ku manywa umutangabuhamya yatashye. Akavuga kandi ko ibyo yiboneye gusa ari uko Rutunga yazanye abajandarume. Ibindi akabyumvana abandi; bityo ko nta gihamya abifitiye.
Usibye uyu watangiye ubuhamya bwe mu ruhame, abandi batangabuhamya bahise bashyirwa mu muhezo umucamanza ategeka abakurikiranaga urubanza gusohoka mu cyumba cy’urukiko.
Ngo byari mu rwego wo kurindira umutekano abasabye gutangira ubuhamya bwabo mu muhezo, aho umucamanza yasobanuye ko ibyuma bihindura amajwi y’abatangabuhamya byagize ikibazo.
Venant Rutunga, ukurikirnweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahoze ari wa ISAR -Rubona mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare. Mu 2012 ni bwo u Buholandi bwamwohereje kuburanira aho bikekwa ko yakoreye ibyaha we ahakana gukora.
Hatagize igihinduka ku byari biteganyijwe, urubanza rwakomeza kuri uyu wa Gatatu.


