Paris: Ubushinjacyaha bwasabiye Sosthene Munyemana igifungo cy’imyaka 30

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha bukuru muri Paris kuri uyu wa Mbere bwasabye urukiko gukatira Umunyarwanda Sosthene Munyemana igifungo cy’imyaka 30 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’ubufatanyacyaha bwe muri ibyo byaha.

Ubushinjacyaha bwabiye abacamanza buti «  Ntumuhangayikishwe n’imyaka ye cyangwa imyaka ishize jenoside ibaye. Kumuhana kandi n’umwanya wo gutuma atekereza kubyo yakoze, no guha ubutabera ababuze ababo kuko ubutabera buzaba bwarakoze akazi kabwo  ».

Dr Munyemana Sosthène, umugabo w’imyaka 68 wari muganga w’ababyeyi mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aregwa icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Kuwa 14 Ugushyingo 2023 ni bwo urubanza rwe rwatangiye imbere y’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, mu Bufaransa, nyuma y’imyaka 28, ikirego cya mbere kigejejwe imbere y’ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *