Imiti ifitanye isano n’impfu z’abana muri Cameroun ntabwo yigeze yinjira ku isoko ry’u Rwanda, nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (FDA) kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 8 Nyakanga .
Itangazo ryasohowe rivuga kuri raporo zivuga ku muti w’inkorora banywa witwa NATURCOLD, wakozwe na Fraken mu Buhinde, ukekwaho kuba warateje impfu z’abana 12 muri Cameroun.
Uyu muti w’inkorora ukekwaho kuba urimo Paracetamol, Phenylephrine Chlorhydrate, na Chlorpheniramine Maleate.
Icyiciro cyihariye kivugwa ni Batch No: E22053, wanditseho ko cyakozwe muri Werurwe-2022 ukazarangiza igihe muri Gashyantare-2025. Ikibabaje ni uko abana bakoresheje uyu muti bahuye n’ikibazo cy’impyiko gikurikirwa n’urupfu.
Mu gusubiza iki kibazo, Rwanda FDA yakoze iperereza ryimbitse kandi isohora amakuru y’ingenzi agenewe rubanda.
Rwanda FDA yagenzuye sisitemu yayo yo gutumiza imiti mu mahanga yemeza ko iyo miti itigeze yinjira ku isoko ry’u Rwanda.
Byongeye kandi, ibicuruzwa biva mu ruganda rwavuzwe ntabwo biri ku rutonde rw’imiti yanditswe cyangwa yemewe mu Rwanda.
Abatumiza mu mahanga imiti mu gihugu basabwe cyane kwirinda gutumiza mu mahanga uyu muti kandi bibutswa kubahiriza byimazeyo ibisabwa by’ubuziranenge n’umutekano nk’uko amabwiriza yashyizweho na Rwanda FDA iyo utumiza imiti mu mahanga avuga.


