Umutoza Jonny McKinstry yahagaritswe ku mirimo ye nk’umutoza wa Uganda Cranes, mu gihe kitageze ku myaka ibiri asimbuye kuri aka kazi Umufaransa Sebastian Desabre.
Mu magambo make, Fufa yasabye uyu Munya-Irlande y’Amajyaruguru “kujya ku ruhande” hasigaye ibyumweru bike ngo ikipe y’igihugu isubire mu majonjora yo guhatanira itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika mu mukino uzayihuza na Burkina Faso iyoboye itsinda B.
Iri tangazo rigira riti: “Komite Nyobozi ya Fufa yasabye umutoza mukuru w’ikipe nkuru y’igihugu, Uganda Cranes, Bwana Johnathan McKinstry kuva ku micungire no gutoza iyi kipe mu gihe cyo kuva ku ya 2 kugeza ku ya 31 Werurwe 2021”.
Ati: “Hagati aho abatoza bungirije Bwana Mubiru Abdallah, Bwana Mbabazi Livingstone n’umutoza w’abazamu, Bwana Kajoba Fred, bazaba bayobora iyi kipe muri iki gihe. Itsinda risigaye rya Tekinike ntirihinduka.”
Umutoza McKinstry watoje n’Amavubi, yarushijeho guhura n’ibibazo nyuma yuko Uganda itsinze igitego 1-0 ikipe ifatwa nk’iri ku rwego rwo hasi ya Sudani y’Epfo mu majonjora ya Afcon bigakurikirwa no gutsindwa gutya n’abaturanyi bo mu majyaruguru muri Kenya.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


