foq_rwmxwaa2ojc.jpg

Umutoza wa Musanze FC yashyizeho ibihano bikakaye

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa wa mbere ni bwo umutoza mukuru wa Musanze FC Adel Ahmed yashyizeho amande, azajya acibwa uwagaragaje imyitwarire idahwitse muri iyi kipe.

Umunya-Misiri Ahmed Abdelrahman Adel wageze Rwanda ku wa kane w’iki cyumweru gishize aje guaimbura Franck Ouna, yahise ashyiraho ibihano bikakaye nyuma yo kubwirwa imyitwarire ikunze kuranga abakinnyi ba Musanze FC.

Musanze FC yaraye iguye miswi na Etincelles FC 0-0, yagize abakinnyi bakunze kurangwa n’ubusinzi bigatuma bibangamira akazi kabo.

Amazina yavuzwe cyane muri iyi kipe ni Mutebi Rachid n’abandi bagiye bamukurira.

Ibi bihano harimo ko mu gihe mu umukinnyi aje mu kazi yasinze cyangwa se agasiba umukino w’ikipe, azajya yishyura amande y’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibindi ni ukwishyura ibihumbi 20 ku mukinnyi wavuye mu mwiherero nta ruhushya.

Ibi bihano byose bikubiye mu mbonerahamwe ikurikira.
foq_rwmxwaa2ojc.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *