Ntirandekura Ntakirende w’imyaka 34 y’amavuko atuye mu Mudugudu wa Subukiniro, Akagari ka Rugogwe, Umurenge wa Uwinkingi w’Akarere ka Nyamagabe. Kuri uyu wa 12 Nzeri 2020 yashumbushwe n’Akarere inka ifite amezi atandatu n’iyayo nyuma y’aho mu ntangiriro z’2019, abarwanyi b’umutwe wa FLN bamwiciye iyo yari yoroye.
Hari tariki ya 13 Mata 2019 mu masaa mbiri y’ijoro, abarwanyi b’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda binjira mu Mudugudu wa Subukiniro, basahura abaturage ibirimo ibiribwa n’amatungo, abandi barabahohotera.
Ntirandekura mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Bwiza.com, yasobanuye ko icyo gihe aba barwanyi binjiye mu rugo rwe basunitse urugi ku ngufu, batavuga, maze bakura inka ye mu kiraro, na we ashaka kubarwanya kuko yari azi ko ari abajura.
Ntirandekura yashumbushwe inka ihaka n’iyayo
Ntirandekura yanze ko bamutwarira inka, ababwira ko aho kugira ngo bamutwarire inka, bamwica bikagira inzira.
Aba batwanyi babonye Ntirandekura akomeje kubatera amahane, bamurasa mu rutugu ngo “adakomeza kubatakariza umwanya”. Barangije kumurasa, inka ye barayikomerekeje bikomeye, iza gupfa nyuma.
Uyu muturage avuga ko iki gitero cyamugizeho ingaruka zirimo kumara amezi ane mu bitaro [n’ubwo ngo leta ari yo yamuvuje] kuko icyo gihe ibyo kwita ku muryango we atabibashaga. Ati: “Ubukene ntibwari kubura, nta muntu witaga ku bana, muri icyo gihe hari inzara.”
Usibye Ntirandekura kandi, hari abandi baturage bahawe amatungo arimo amagufi arimo ihene n’intama 2, ndetse n’ibiribwa. Polisi y’u Rwanda nayo yahaye umudugudu wa Subukiniro imfizi y’ikimasa izajya ibaha icyororo, cyane ko ubusanzwe byabagoraga kuyibona, n’igihe bayibonye bakishyura amafaranga y’u Rwanda 5000. Uzajya akenera kwimisha kuri iyi mfizi, azajya yishyura 2000 Rwf, azafasha kubaka iterambere ry’abaturage bawutuyemo.

Muri uyu mudugudu bari bafite ikibazo cyo kubona imfizi
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Kanyamihigo Innocent washyikirije umudugudu wa Subukiniro iyi mfizi, yashimiye abaturage ku bw’ubufatanye bwabo mu kurinda umutekano no guteza imbere igihugu.
CSP Kanyamihigo yavuze ko bwahereye mu kubaka imirasire y’izuba mu murenge wa Mugano, uwa Nkomane ndetse n’igikorwa cyo kubakira umukecuru utishoboye witwa Tuyisenge Immaculée, byose byakozwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Kanyamihigo yibukije abaturage ko gucunga umutekano biba igihe cyose
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yatangaje ko uretse no kuba aya matungo yatanzwe mu buryo bwo gushumbusha abaturage, iki gikorwa kandi cyabaye nk’uburyo bwo gusabana nabo, bashimirwa uruhare rukomeye bagize mu kubungabunga umutekano w’iwabo nyuma yo kugabwaho igitero.
Meya Uwamahoro yasabye abaturage gukomeza kwirindira umutekano bafatanyije n’inzego zibishinzwe, nabo bahamya ko ari yo ntego bihaye.
Meya Uwamahoro arasaba abaturage gukomeza kwicungira umutekano

Abaturage bahawe n’ibiribwa bibatunga

Umudugudu wa Subukiniro wegereye ishyamba rya Nyungwe ryaturutsemo abarwanyi ba FLN
Amafoto: Biregeya Justin


