Umuturage akwiye kuba ku isonga mu gukemura ibibazo- Dr.Kaitesi

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi  Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr  Usta Kaitesi, avuga ko abaturage bakwiye kuba ku isonga mu gushaka umuti w’ibibazo bibangamiye imibereho yabo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ugushyingo 2018, mu gikorwa cyo gutangiza gahunda yiswe ‘ImiyoborereTwifuza’ mu Karere ka Nyamagabe, umurenge wa Musebeya. Iyi gahunda igamije kuzamura uruhare rw’umuturage akaba ku isonga mu bikorwa by’iterambere.

abay

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi ku nzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo n’abaturage ibihumbi, Dr Usta Kaitesi abibutsa ko umuturage ku isonga” ari intero ishimangira ko ibikorwa byose igihugu gikora byitezweho umusaruro nyamukuru wo “ kuzana impinduka mu buzima bw’abaturage”.

Yagize ati “umuturage akwiye kuba ku isgonga mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza, nko kutagira ubwiherero, igwingira ry’abana ndetse n’ikibazo gikomeye muri iki gihe cy’inda ziterwa abangavu”.

Yakomeje asaba abaturage kuba ku isonga mu guhitamo uko bayoborwa nk’uko bafashe iya mbere bagasaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa bakanasaba Perezida wa Repubulika, Paul Kagame gukomeza kuyobora.

ImiyoborereTwifuza, Umuturage ku isonga, ni gahunda nshya ije gushimangira uruhare rw’Abaturage mu iterambere no mu kwishakamo ibisubizo, kwegera abaturage kurushaho, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abanyarwanda,…Ikaba yatangirijwe mu Ntara y’Amajyepfo.

RGB

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *