Minisitiri w’Urubyiruko , Mbabazi Rosemary avuga ko umuturage ariwe mutungo ukomeye w’igihugu by’umwihariko ko imbaraga zabo arizo ziri ku isonga mu kugiteza imbere.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2018, ubwo hatangizwaga mu Burasirazuba gahunda ‘ Imiyoborere Twifuza’ , hanakorwa umuganda wo gutunganya inzuri mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubworozi.
Ku bufatanye n’abandi bayobozi batandukanye, barimo umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), Minisiteri y’Ubuhinzi, abayobozi batandukanye b’intara y’Iburasirazuba n’abaturage, bafatanyije mu gikorwa cy’umuganda, batunganya inzuri. Min Mbabazi akaba yabibukije ko imbaraga z’Abanyarwanda, arizo ziri ku isonga mu kubaka igihugu.
Yagize ati ” Umuturage niwe mutungo ukomeye igihugu gifite, imbaraga z’abaturage nizo ziri ku isonga mu guteza imbere igihugu. Abaturage bakwiye kuba ku isonga mu Kwigira no mu gusigasira ibyagezweho”.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, na we wari muri iki gikorwa, yatangaje ko gahunda y’’Imiyoborere Twifuza’ ari ukugira ngo umuturage abe ku isonga mu gukora ibikorwa bigamije iterambere.
Ati “impamvu ya gahunda ‘ Imiyoborere Twifuza ’ ni ukugira ngo umuturage abe ku isonga mu gukora ibikorwa bigamije iterambere no mu kwicyemurira ibibazo. Inzego zose kandi zigakora zigamije ko habaho impinduka nziza mu buzima bw’umuturage”.
Muri iki gikorwa, abashinzwe ubworozi mu mirenge igize akarere ka Nyagatare bahawe ibikoresho bibafasha gutanga serivisi nziza ku baturage. Raporo ya 2018 yashyizwe hanze na RGB, igaragaza ko abaturage banyuzwe na serivisi z’ubworozi kuri 57.7% ku rwego rw’igihugu, naho mu Ntara y’Ubirasirazuba ni 59.5%.



