aa13quos.jpg

Umuvugabutumwa, umugore we n’abana babo 3 bapfiriye mu nkongi y’umuriro yibasiye urusengero

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’umuvugabutumwa n’umugore we hamwe n’abana babo batatu bapfuye bazize inkongi y’umuriro yibasiye urusengero rw’itorero rya Metodiste muri Afurika y’Epfo .

Ibi byabereye mu gace ka Askeaton i Cala, muri Cape y’uburasirazuba kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 3 Ugushyingo 2022. Abapfuye ni révérend Mandisi Mpthiti w’imyaka 46, umugore we Dunyiswa Mphiti w’imyaka 29, n’abana babo batatu; Khololwetu w’imyaka 5, Zimi w’imyaka 3, na Yololwetu w’amezi 11.

Ku wa Gatanu, umuvugizi wa polisi, Brigadier Tembinkosi Kinana, wemeje ibyabaye mu itangazo rye, yavuze ko abapolisi barimo gukora iperereza ku cyateye iyi nkongi nk’uko iyi nkuru dukesha Afrikmag ivuga.

Ati “Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko umwe mu baturage yamenyesheje abapolisi inzu irimo gushya yari irimo abantu batanu. Abapolisi bahageze, basanze inzu irimo gushya abagize umuryango barimo imbere.”

aa13quos.jpg

Yakomeje agira ati: “Abashinzwe kuzimya umuriro nabo bari aho bashoboye kuzimya umuriro ariko umuryango ntiwarokowe kuko bari bamaze gupfira mu nzu. Umuntu umwe gusa ukekwaho kuba umukozi wo mu rugo w’imyaka 28 yararokowe. Yahise ajyanwa mu bitaro biri hafi kugira ngo avurwe. Abagize umuryango bapfuye barimo umugabo w’imyaka 46 n’umugore we w’imyaka 29 kimwe n’abana batatu, umukobwa n’abahungu babiri bafite imyaka 3 kugeza ku mezi 11. Kugeza ubu ibyabaye bikomeje gukorwaho iperereza”.

Hagati aho, Minisitiri w’Intebe wa Cap y’Ubursiraazuba, Lubabalo Oscar Mabuyane, yihanganishije umuryango wa révérend Mphithi .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *