Umuvugizi w’ingabo za Isiraheli yatangaje ko hamas idashobora kuvaho

Sangiza iyi nkuru

Ku wa gatatu, umuvugizi mukuru w’ingabo za Isiraheli ,yavuze ko Hamas idashobora kuvaho, bituma guverinoma , ihita ishimangira ko ikomeje kwiyemeza kurimbura umutwe w’abarwanyi ba Palesitine.

Umuvugizi mukuru w’ingabo za Israheli Daniel Hagari ,yavuze ko intego y’intambara ya Isiraheli yo kurandura burundu umutwe w’iterabwoba wa Hamas, ko idashobora kugerwaho.Ibi bikaba byarateje amakimbirane hagati ya Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu n’abayobozi bakuru b’ingabo kubera uko Israheli irimo gukemura ikibazo cy’intambara muri Gaza.

Nkuko umuvugizi mukuru w’ingabo za Israheli Daniel Hagari ,yabitangarije ikinyamakuru france 24 yagize ati“Hamas ni igitekerezo, Hamas ni ishyaka.” Yakomeje avuga ko hamas yashinze imizi mu mitima y’abaturage, umuntu wese utekereza ko dushobora gukuraho Hamas aribeshya.

Daniel Hagari kandi yihanangirije guverinoma ya Israheli ko “niba guverinoma itabonye ubundi buryo bwo gukemura ikibazo,Hamas izakomeza kubaho , mu karere ka Gaza.”

Mu gusubiza, ibiro bya Netanyahu mu itangazo ryatangaje rivuga ko “guverinoma yasobanuye ko ari imwe mu ntego z’intambara gusenya ubushobozi bwa gisirikare n’imiyoborere ya Hamas.”

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *