Aimé Magera, umuvugizi wa CNL, ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, mu Burayi, aravuga ko yavumbuye ibikorwa by’iterabwoba n’inyandiko ku modoka ye mu ijoro ryo ku wa Gatatu. Aravuga ko arimo kuzira aho ahagaze muri politiki.
Nk’uko Aimé Magera abitangaza, ngo abanyamahanga baje iwe mu mujyi uri mu nkengero za Bruxelles adahari, maze basiga ibimenyetso by’iterabwoba mu ijoro ryo ku wa Gatatu nk’uko yabitangarije itangazamakuru.
Ati: “Nabibonye ngeze mu rugo nijoro. Abantu batazwi basize imyanda iboze, inuka cyane ku modoka yanjye yari iparitse mu rugo. Hanyuma barayishwaranguye basigaho inyandiko zo gutera ubwoba nka « Kill » bisobanuye kwica, »
Kuri we, abakoze ibyo bikorwa bamaze igihe kinini bamukurikira.
Umuvugizi w’ishyaka CNL mu Burayi avuga ko azira ibitekerezo bye muri politiki nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.
Ati: “Nta gushidikanya ko ari ugukanga no gutera ubwoba bifitanye isano na politiki kuko nta kibazo mfitanye n’abaturanyi banjye. Hanyuma, vuba aha, hari abantu bo mu butegetsi bwa Gitega babimbwiye ku mugaragaro ko ndi umwanzi w’igihugu ugomba kwicwa. Ntabwo nigeze ngira icyo nkora. Nta gushidikanya ko abakoze ibi bikorwa ari intumwa z’ubutegetsi bw’u Burundi, ”ibi bikaba byemezwa n’uyu muntu wa hafi kandi wizerwa na Agathon Rwasa, Perezida w’ishyaka CNL, kuri uyu wa Kane ushize.
Yongeyeho ko adateganya kuyamanika no kwemera gukorera kuri iryo terabwoba mu gihe abapolisi b’Ababiligi batangiye kandi bakomeje iperereza.
Mu Kuboza gushize, umugore w’Umurundikazi, Rose Ndayishimiye, yarishwe, umurambo we usangwa mu rugo rw’Abarundi i Buruseli. Polisi yavuze ko yishwe aciwe ijosi nyuma yo gukubitwa ikintu mu mutwe.


