Umuvugizi wa Kigeli aravuga ko ibyo kumutabariza mu Rwanda bitari muri gahunda

Sangiza iyi nkuru

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze kuwa 16 Ukwakira aguye mu bitaro byo muri Oakton ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize uburwayi, akaba yarategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961 akaba yari yarabonye ubuhungiro muri iki gihugu mu 1992. Uwahoze ari umujyanama we Benzige yatangaje ko ibyo kumutabariza mu Rwanda bitari mu byifuzo yasize.

[ad id=”44145″]

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, ni bwo inshuti n’abavandimwe babonye umwanya wo kujya kumusezeraho. Kuri uyu wa mbere habaye misa yasomwe mu rulimi rw’Ikilatini mu rusengero yari asanzwe asengeramo mu nkengero z’umujyi wa Washington, DC. Undi muhango wo gusezera ku Mwami Kigeli ukaba uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, nk’uko byemezwa n’abakurikirira hafi gahunda zo gusezera ku Mwami.

N’ubwo ibyo byose bikozwe, haracyari ihurizo ryo kumenya aho umugogo w’Umwami Kigeri V uzatabarizwa. Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, umuvugizi w’Umwami, Boniface Benzinge, yemeza ko kuwujyana mu Rwanda bitari muri gahunda.

Benzige yagize ati: “Nituremeza neza aho azatabarizwa ariko ubwacu twebwe gutabarizwa mu Rwanda ntabwo tuzabikora, n’aho baba babishaka. Nkanjye nk’Umuvugizi w’Umwami nabasobanuriye ko ngomba gukurikiza icyifuzo yavuze akiriho kandi gikwiriye kubahirizwa, kandi no mu muco no mu mategeko ndetse ya Leta ngira ngo bakurikiza ijambo rya nyuma umuntu bakurikiza ikintu yivugiye ubwe.”

Ati “ Naho ibyifuzo bazana ubu ngubu ntabwo twabifata ngo tubinyuranye n’igitekerezo yari afite. Icyo gitekerezo cyo kugirango tujye kumushyingura mu Rwanda nibwira ko kitariho rwose .”

[ad id=”44145″]

Yabajijwe niba Kigeli yari yarabasobanuriye impamvu atifuzaga ko umugogo we ujya mu Rwanda, avuga ko perezida Kagame akiri visi perezida yigeze kujya kumusura akamusaba gutaha ariko nk’abandi Banyarwanda, ariko amubwira ko icya mbere binyuranyije n’itegeko nshinga u Rwanda rwasigiwe n’Ababibiligi kandi ari ryo u Rwanda rwari rukigenderaho, aho ngo iryo tegeko nshinga ryacaga ubwami rigaca n’umwami Kigeli V, kubw’ibyo ngo akaba atarashoboraga kkuza ngo akore ibinyuranyije n’itegeko nshinga kuko ngo icyo gihe bari kuba bafite uburenganzira bwo kumukoraho icyo bashatse cyose.

Benzige yavuze ko habayeho gukomeza kohereza ba ambasaderi gusaba umwami gutaha ariko birananirana kuko icyo yifuzaga cyo kugaruka mu gihugu nk’umwami cyasaga nk’ikidashoboka.

Yabajijwe niba hari inyandiko yasize ibi byose bikubiyemo, asubiza muri aya magambo: “Nta nyandiko yigeze avuga, nta birenze ibyo ngibyo; inyandiko se irenze ibyo yivugiye mu magambo ni iyihe?”

460-_5570266

Yabajijwe icyo yifuza kongera kubyo yari amaze gutangaza, asubiza agira ati: “Icyo nifuza kongeraho.. na bariye baje kuvuga ntabwo ndamenya mu kuri niba baratumwe na leta cyangwa ari ibyo bitumiriza kuko nubushize baje bavuga yuko batumwe na leta kandi bagezeyo barabyihakana ngo baje kubwabo. Nubu rero nta kintu kimpamiriza ukuri. Niba baje kubwabo cyangwa se baje ku butumwa bwa leta. Ni confusion.”

Yabajijwe amaherezo y’iki kibazo, ariko avuga ko iyaba bari bafite ibaruwa ya leta yari kubabaza ikibazo kimwe kuko ngo leta yashatse kumucyura nk’umuturage none ikaba ishaka kumucyura nk’umwami ngo ibi bikaba ari ukwivuguruza.

K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *