Mu cyumweru gishize ubwo Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekerezi yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, yahishuye byinshi bituma gufata Ibifi Binini (abakomeye) birya ruswa, bikananyereza umutungo wa leta, biba ingorabahizi.
Ni nyuma y’ibibazo bimaze igihe kirekire byibazwa ku Rwego rw’Umuvunyi n’izindi nzego zishinzwe gukurikirana abakekwaho ibyaha bya ruswa, aho zikunze gufata abakurikiranweho ruswa z’amafaranga make cyane, abanyereje ibifite agaciro k’amamiliyoni n’amamiliyari ntikunde kuboneka.
Impamvu nyamukuru ituma gukurikirana Ibifi Binini bigorana, ni uko bifite amafaranga menshi nk’uko Anastase Murekezi yabisobanuriye Inteko Ishinga Amategeko.
Yagize ati: “Abantu barya ruswa nyinshi biragoye kubafata. Bafite amafaranga, bafite imbaraga, basobanukiwe ibyo bakora ndetse bafite ababakingira ikibaba (protection networks).”
Nk’uko bigaragara mu nkuru ya The Chronicles, Umuvunyi Mukuru yavuze ko ibi ‘Bifi Binini’ iyo biriye ruswa cyangwa bikanyereza umutungo, biba byamaze gutegura uko bizabeshya inzego zishinzwe kurwanya ruswa, ku buryo byazigora gutahura ukuri.
Aho yagize ati: “Baba barateguranye ubushishozi uko bazasubiza RIB mu gihe ibahamagaye, n’uko bazasubiza ibibazo byazamuwe n’Umuvunyi. Baba barateguye ibyo bagomba guha abapolisi kugira ngo babe inshuti.”
Umuvunyi Mukuru yavuze ko ubundi gufata Ibifi Binini nk’abayobozi mu nzego za leta ndetse n’abanyemari bikorera, bigoranye. Gusa yashimangiye ko hari intambwe ikomeje guterwa kugira ngo nabyo bikurikiranwe.
Raporo ya vuba yashyizwe hanze n’Urwego rw’Umuvunyi tariki ya 18 Kanama 2020, igaragaraza abantu 78 bahamwe n’icyaha cya ruswa no kunyereza umutungo kuva muri Gashyantare kugeza muri Mata 2020. Amafaranga menshi yanyerejwe n’umuntu umwe ni 78,885,200rwf, mu gihe ruswa nkeya yatanzwe ari 2000 rwf.
Kuri iyi raporo bigaragara ko abanyereje umutungo byibuze urenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ari 9. Uwanyereje ufite agaciro kenshi ni uyu wa miliyoni zirenga 78, mu gihe uwanyereje ufite agaciro ko hasi muri iki cyiciro , ari uwa 1,518,000 rwf.
Muri aba banyereje izi miliyoni kandi, bigaragara ko harimo umukozi w’urwego rwa leta umwe; abandi ni abakozi b’inzego, imiryango n’ibigo byigenga.
Gusa ariko, hari abandi bo mu nzego nkuru za leta bakomeje gukurikiranwaho icyaha cyo kunyereza cyangwa guhombya leta amafaranga abarirwa muri za miliyari. Abenshi muri bo, dosiye zabo ziracyakurikiranwa n’Urwego rw’Ubushinjacyaha.


