GwFwt7yWQAANSUO

Umuyobozi muri NAEB yatawe muri yombi na RIB

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Habiyambere Maurice, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) ushinjwa ibyaha byo kwigwizaho umutungo n’iyezandonke.

Ni nyuma y’iperereza ryakozwe ku imenyekanisha ry’umutungo we mu rwego rw’Umuvunyi, ritavugisha ukuri agamije guhisha inkomoko y’uwo mutungo. Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, dosiye ye ikaba yoherejwe mu Bushinjacyaha.

RIB iraburira abantu basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo wabo mu rwego rw’Umuvunyi, kujya bakora imenyekanisha ry’ukuri no kwirinda guhisha imitungo kuko kunyuranya nabyo bibakurura mu bikorwa bihanwa n’amategeko.

RIB kandi ikomeza ishimira abantu bose bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bimunga ubukungu batangira amakuru ku gihe ku batanga cyangwa bakira ruswa, ku bakoresha umwanya w’umurimo barimo mu nyungo zabo bwite no ku babahishira imitungo babonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *