Umuyobozi wa Autrichia, Sebastian Kurz, kuri uyu wa Gatandatu yeguye ku butegetsi, nyuma y’igitutu cyatewe n’amahano ya ruswa.
Yasabye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Alexander Schallenberg, kumusimbura nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Bwana Kurz n’abandi icyenda bashyizwe mu iperereza nyuma y’ibitero inzego z’umutekano zagabwe ahantu henshi hafitanye isano n’ishyaka rye ry’abaturage rya ÖVP.
Chancellier Sebastian Kurz w’imyaka 35 yahakanye ibivugwa ko yakoresheje amafaranga ya leta kugira ngo yigaragaze neza mu kinyamakuru cyandika.
Ibirego muri iki cyumweru byatumye guverinoma ye ihuriweho isenyuka nyuma y’uko umufatanyabikorwa wayo muto, Greens, avuzeko Bwana Kurz atagikwiriye kuba umuyobozi mukuru.


