Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yasohoye itangazo k’umugoroba wo kur’uyu wa gatanu, ryo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe barimo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23.
Antonio Guterres yashimiye Abanyarwanda intambwe bamaze gutera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko uruhare rwe mu Muryango w’Abibumbye ari ugukora ibishoboka kugira ngo ubwicanyi buhitana abantu benshi mu isi butazasubira.
Muri iryo tangazo, Umunyamabanga mukuru wa Loni yatangaje ko gukumira jenoside ari uruhare rwa buri wese kandi ko ubu bwicanyi kimwe n’ubundi bwose budapfa kwizana nubwo bukorwa n’agatsiko k’abantu bacye.
Bwana Antonio Guterres kandi avuga ko umugambi wa Loni wiswe Human Rights Up Front, ushinzwe gutabara byihuse mu gihe habaye jenoside no kwerekana ahaba hari ibimenyetso byayo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga ko azashyira imbere imbabazi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu ku rugero rwo hejuru kugirango abantu bose babaho nta mpungenge nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yaboneyeho guhamagarira amahanga kwigira ku byabaye mu Rwanda kugirango bashobore kwubaka ejo hazaza huzuye ubumuntu, kwihanganirana no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


