Umuyobozi Mukuru akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’uruganda Pfizer rukora imiti n’inkingo zirimo urwa Covid-19, Albert Bourla, yatangaje ko yanduye iki cyorezo nyuma yo kwikingiza inshuro enye.
Bourla kuri uyu wa 15 Kanama 2022 yatangarije kuri Twitter, yagize ati: “Ndagira ngo mbamenyeshe nanduye Covid-19. Nishimiye kuba narakiriye doze enye za Pfizer-BioNTech kandi ndumva meze neza mu gihe ngaragaza ibimenyetso byoroheje cyane. Nishyize mu kato kandi natangiye gufata Paxlovid.”
Uyu muyobozi yakomeje agaragaza ko afite icyizere cyo gukira vuba, abifashijwemo na bagenzi be. Ati: “Twavuye kure mu rugamba rwo kurwanya iyi ndwara, mfite icyizere ko ndakira vuba. Nishimiye bikomeye uruhare rwa bagenzi banjye muri Pfizer bagira kugira ngo mbone inkingo n’imiti ndetse n’abantu ku Isi yose.”
Bourla yasobanuye ko umuti wa Paxlovid ari gukoresha utaremerwa ku rwego mpuzamahanga, ariko urwego rushinzwe kugenzura no kwemeza imiti muri Leta zunze ubumwe za Amerika, FDA, rwemeje ko wajya ugukoreshwa mu rwego rw’ubutabazi bwihutirwa, ku barwayi bafite ibyago byo kuba bazahara, by’umwihariko abapima ibiro biri munsi ya 40.


