Muhakwa Valens uyobora PAC

Umuyobozi wa RPPA yasabye ko abakozi ba Leta batiye amasezerano bafungwa

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko (RPPA), Uwingeneye Joyeuse, arasaba ko abakozi bo mu bigo bya Leta batiye amasezerano ashingiye ku masoko batanze ko bafungwa.

Iki kibazo cyagaragaye mu ibazwa ry’abakozi b’inzego zitandukanye ubwo bitabaga komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yasobanuye ko ikibazo cyo gutira amasezerano kimaze igihe kandi ko cyanagaragaye mu ibazwa riherutse. Ati: “Ibitaro bya Gatonde batiye Nemba, Nyagatare batiraga Huye, dufite ibitaro Nyamagabe batiye Rukoma, dufite Kinihira batiye akarere. Abantu bashinzwe amasoko kuki batabimenya ngo bahangayikishwe na byo, barebe na enforcement y’itegeko barinda?”

Muhakwa Valens uyobora PAC
Muhakwa Valens uyobora PAC

Uwingeneye yagize ati: “Gutira amasezerano njye ndumva ari forgery. Nibaza yuko abagomba kubafunga babafunga kuko ntabwo nibaza ukuntu umuntu ashobora kwishyura amafaranga nta masezerano afitanye n’umuntu. Keretse niba amafaranga ari uko ari aya Leta.”

Abadepite bagaragarije Uwingeneye ko asubiza nk’aho atazi ko iki kibazo kimaze igihe, asobanura ati: “Mushobora kuba ibyo navuze mwabyumvise nk’aho ntabizi. Ariko njye icyo nagaragazaga ni uko gutira amasezerano ari forgery. Kuko RPPA nta n’ubwo yakabaye ijya kwibutsa umuntu ko atagomba gukora inyandiko mpimbano kuko ntabwo nakwishyura amafaranga ya Leta ku rupapuro rudashingiye ku masezerano nakoze. Byaba ari icyaha.”

Umubaruramari Mukuru muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Mukeshimana Marcel, na we yemeje ko gutira amasezerano ari icyaha gihanwa n’amategeko. Ati: “Ibyo ni amahano, ntabwo byemewe.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *