Umuyobozi wa Wagner yakeje abahiritse ubutegetsi muri Niger abizeza ubufasha

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mukuru w’abacanshuro ba Wagner, Yevgeny Prigozhin, ukomeje ibikorwa bye nubwo yayoboye imyivumbagatanyo yananiwe gukuraho ubuyobozi bw’ingabo z’u Burusiya mu kwezi gushize, yashimye ihirika ry’ubutegetsi rya gisirikare muri Niger avuga ko ari inkuru nziza kandi yizeza serivisi z’abarwanyi be kugarura umutekano .

Ubutumwa bw’ijwi bivugwa ko ari irya Prigozhin bwatambutse ku miyoboro ya porogaramu ya Telegram ifitanye isano na Wagner, uyu ntiyigeze yemeza ko afite uruhare muri uku guhirika ubutegetsi , ariko avuga ko ari akanya ko kwibohora, kwari gategerejwe igihe kirekire, abakoloni b’Abanyaburengerazuba.

Mu butumwa bwe kuwa Kane ushize yagize ati “Ibyabereye muri Niger nta kindi uretse urugamba rw’abaturage ba Niger n’abakoloni babo. Hamwe n’abakoloni bagerageza kubahatira amategeko agenga ubuzima bwabo kuri bo no ku mibereho yabo no kubagumisha mu mibereho Afurika imazemo imyaka amagana ishize.”

Uwavugaga yari afise imivugire imwe noi guhindura interuro mu Kirusiya nk’umuyobozi wa Wagner nubwo Reuters ivuga ko itashoboye kwemeza neza ko ari we.

Ubutumwa bwakomeje bugira buti: “Uyu munsi ibi birimo kubona ubwigenge bwabo. Ibisigaye nta gushidikanya bizaterwa n’abaturage ba Niger ndetse n’uburyo imiyoborere izaba imeze, ariko icy’ingenzi ni iki: bikijije abakoloni.”

Ku wa Gatanu, abayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi batangaje ko Gen. Abdourahamane Tiani ari umukuru w’igihugu mushya nyuma yo kuvuga ko birukanye Perezida Mohamed Bazoum mu ihirika ry’ubutegetsi rya gisirikare rya karindwi muri Afurika y’iburengerazuba no hagati mu gihe kitarenze imyaka itatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *