Ayatollah Ali Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, ari kwihisha nk’icyihebe mu gihe igihugu cye cyugarijwe n’intambara gihanganyemo n’Amerika na Isiraheli, ibintu bikomeje gutera impagarara n’akavuyo mu banyapolitiki no mu baturage.
Amakuru aturuka mu nzego z’ubuyobozi avuga ko Khamenei yirinda gukoresha imirongo ya mudasobwa cyangwa telefone kubera impungenge z’ibitero by’ubutasi cyangwa ibishobora gukorwa n’abanzi be.
Abari hafi y’ubutegetsi bavuga ko arinzwe cyane kandi atari kwitabira inama cyangwa kugaragara mu ruhame.
Iyi mibereho yo mu bwihisho ya Khamenei yatumye abantu batangira kwibaza niba akiri ku isonga mu gufata ibyemezo bijyanye n’intambara, harimo no kwemeranya ku masezerano y’agahenge hagati ya Iran n’Isiraheli. Hari n’abatangiye kwemeza ko ashobora kuba arwaye cyane cyangwa yaritabye Imana.
Mu gihe Perezida Masoud Pezeshkian agaragaza icyerekezo cy’ubwiyunge n’amahanga, abandi barimo abaharanira guhangana bakomeje kwamagana ibiganiro n’Amerika, bashinja guverinoma kuba yaremeye agahenge itabanje kubaza Khamenei.
Kugeza ubu, igihugu cyose kiri mu gihirahiro, kibaza uko kigenzurwa n’umuyobozi utagaragara, kandi gitangiye kugira impungenge ku hazaza h’ubutegetsi.


