Umwalimu muri kaminuza Dr Annely akomeje gutakamba asabira Bamporiki imbabazi

Sangiza iyi nkuru

Mu kiganiro yongeye kugirana n’umunyamakuru wa bwiza.com , Umwalimu mri kaminuza Dr Mukarukaka Annely , yongeye gutangaza ko agikomeje gutakamba asabira imbabazi Bamporiki nubwo yajuririye igihano yahawe n’urukiko, we asanga akwiye kugirirwa imbabazi maze agakorera igihugu nkuko yabyivugiye mu rukiko ko ahawe amahirwe yayakoresha mu gukorera igihugu mu gihe asigaje.

Dr Mukarukaka wigisha muri kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzania no muzindi zitandukanye aherutse kwandika ibaruwa yisegura ku Banyarwanda ku bwo kugaragaza amarangamutima ye asabira uyu munyapolitiki imbabazi, na we amusaba gukomeza gutakamba kugira ngo igihano yakatiwe kiveho.

Bamporiki yahanishijwe igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 60, kuri ubu bivugwa ko yamaze kujuririra iki gihano yahawe n’urukiko. Uyu mwalimu we avuga ko nubwo yakabaye akatirwa igihano gikomeye ariko akwiye kubabarirwa kuko yagaragaje ko ari umwana ukunda igihugu kandi ashobora no kukitangira.

Yagize ati: “Uwo ari we wese ashobora kwibaza ibyo, ariko uriya mugabo urebye, nawe ugiye ukareba ukuntu yigishaga urubyiruko gukunda igihugu no kukitangira, avuga ku kuntu abami bakundaga u Rwanda n’umutima wose, kugeza nubwo agaruka ku mateka yo kubohora u Rwanda, byatumye abanyarwanda dutaha abyigisha urubyiruko kugirango ruzabe intwari rwimane u Rwanda ubona biva ku mutima.”

Akomeza avuga ko uko Bamporiki, yagiye yigisha urubyiruko gukunda igihugu no kugikorera bikwiye gutuma agirirwa imbabazi ahubwo akomereze uruhare rwe mu kubaka u Rwanda kuko akiri muto.

Dr Mukarukaka Annely, n’impuguke mu bugenge mu bya nikeleyeri (Nuclear Physics) , umunyarwandakazi uba Dar es Salaam Tanzania, yigisha kandi muri kaminuza ya Dar es Salaam no mu zindi zitandukanye muri gahunda ya wek Up with Technology igamije kwigisha no gukoresha neza ikoranabuhanga mu bigo byinshi. Dr Mukarukaka wiyiyita izina rya ‘Nkunda u Rwanda’ ngo kuko arukunda, ni umwanditsi akaba n’umuhanzi wanashyize hanze indirimbo mu buryo bw’amashusho asingiza u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umwalimu muri kaminuza Dr Annely akomeje gutakambira Bamporiki
    Hahahah!
    Uyu mwalimukazi nawe ibye ntibyoroshye! Wagira ngo Hari ibanga yihariye y ifitanye na Eduwaridi Bamporiki!
    Bamporiki yakoze iki kuruta ibyo abandi bajya Rwanda b ingenzi bakoze ku buryo yakora amakosa biga Yuma adahanwa!
    Njye mbona Ahubwo yarakatiwe igifu ngo gito ariko nibura kariya kanyafu agakwiye.
    Mugore baba amarangamutima aho urebe ubutabera burangize akazi kabwo.

  2. Umwalimu muri kaminuza Dr Annely akomeje gutakambira Bamporiki
    Hahahah!
    Uyu mwalimukazi nawe ibye ntibyoroshye! Wagira ngo Hari ibanga yihariye y ifitanye na Eduwaridi Bamporiki!
    Bamporiki yakoze iki kuruta ibyo abandi bajya Rwanda b ingenzi bakoze ku buryo yakora amakosa biga Yuma adahanwa!
    Njye mbona Ahubwo yarakatiwe igifu ngo gito ariko nibura kariya kanyafu agakwiye.
    Mugore baba amarangamutima aho urebe ubutabera burangize akazi kabwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *