Uyu munsi tariki ya 4 Mata 2021, Isi irizihiza umunsi wa Pasika wibukirwaho izuka rya Yezu/Yesu Kristo, umwami akaba n’umucunguzi w’abamwemera.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yageneye abemera uyu munsi ubutumwa burimo ubibutsa iby’urukundo Yezu abakunda, ahamya ko rutagira umupaka.
Bigaragara mu butumwa butandukanye yanditse ku rubuga rwa Twitter mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 Mata 2021. Ubwa mbere yagize ati: “Buri gihe birashoboka gutangira bushya, kubera ko hari ubuzima bushya Imana yadukanguriramo n’ubwo twaba twarananiwe. Imana ihereye ku matongo y’imitima yacu, ishobora gukoresha ubuhanga bwayo.”
Ubutumwa bwa kabiri bwa Papa Francis bugira buti: “Kwizera si umuzingo (album) w’amateka yacu; Yesu ntabwo ashaje. Ni muzima, hano n’ubu ngubu. Buri gihe akugenda iruhande, muri byose uhura nabyo, mu bigeragezo byose uhura nabyo, mu byiringiro byawe.”
Ubutumwa bwa gatatu ari nabwo bwibutsa abemera urukundo Yezu abakunda, bugira buti: “Yezu, umwami wazutse, adukunda bitagira umupaka kandi arahari mu buzima bwacu bwose. Aduhamagarira kunesha inzitizi, urwikekwe no kwiyegereza abadukikije kugira ngo tumenye ubuntu atugirira mu buzima bwa buri munsi.”
Ubutumwa bwe busoza, busaba abari mu bihe bikomeye, bihebye gufungura umutima wabo bakizera Yezu. Ati: “Ntugire ubwoba, yazutse!”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


