Umwamikazi Anne Royal ari mu bitaro nyuma yo gukubitwa umugeri n’ifarashi

Sangiza iyi nkuru

Umwamikazi w’ubwongereza ari mu bitaro nyuma yo gukora impanuka aho yakubiswe umugeri n’ ifarashi yaratwaye ku mugoroba wo ku cyumweru, mu gihe Umwami Charles yakiraga umwami w’Ubuyapani mu ruzinduko rwe.

Umwamikazi Anne Royal, ufite imyaka 73, yakomeretse byoroheje mu mutwe ndetse agira no guhungabana nyuma y’iyo mpanuka yakoreye ku ifarasi mu cyanya cya Gatcombe.

Impuguke mu by’ibwami Michael Cole yatangarije ikinyamakuru the independent ko yavuze ko Ingoro y’ibwami ishobora kuba iri gupfobya ibikomere Umwamikazi yagize agira ati “Kuba Umwamikazi Anne Royal yacumbikiwe mu bitaro ijoro ryose byerekana ko atari ikibazo gito.”

Akomeza agira ati “Ntabwo ari ikintu cyoroheje kugira ihungabana mu myaka iyo ari yo yose, ariko ku myaka 73, bigomba kuba ari ibintu bikomeye.”

Hagati aho, igikomangoma Naruhito, ari kumwe n’umugabekazi we Masako bakiriwe mu Bwongereza n’igikomangoma William wabaherekeje mu myiyereko y’abarinzi bagendera ku mafarashi (Parade ya Horse Guard), aho bakomeje kwishimira guha ikaze umwami Charles n’umwamikazi Camilla mu rwego rwo kwizihiza itangira ry’uruzinduko rwabo rw’iminsi itatu aho basangiye ifunguro rya saa sita mu ngoro ya Buckingham.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *