Umwana w’umukobwa ufite imyaka 10 y’amavuko wo muri Nigeria wamamaye ku mugabane wa Afurika kubera umukino w’urwenya (comedy), yashyikirije nyina impano y’inzu nziza.
Uyu mwana yitwa Emmanuella Samuel, akaba azwi cyane mu mikino itegurwa n’umusore witwa Mark Angel yita nyirarume (Uncle).
Emmanuella nyuma yo gushyikiriza nyina iyi nzu, yashyize ubutumwa kuri Instagram bugira buti: “Nakubakiye inzu Mama. Ku bw’amasengesho ndetse n’akanyabugabo wagiye untera.”
Uyu mwana usanganwe imvugo zisekeje, yongeyeho ati: “Mama, ndabizi wambwiye ko ushaka inzu ngendanwa, ngiyi rero.”
Imiterere y’imbere mu nzu
Emmanuella wishimye cyane, ahoberana n’ababyeyi

Emmanuella n’umuryango, mu nzu yawubakiye
Mark Angel wazamuye impano ya Emmanuella, yari yitabiriye iki gikorwa cyo gutanga iyi mpano
Emmanuella Samuel yavukiye muri Leta ya Rivers muri Nigeria, tariki ya 22 Nyakanga 2010.

6 Responses
Umwana w’imyaka 10 ukina ‘comedy’ yubakiye nyina inzu ihebuje (Amafoto)
This child is verry interrested in a society. It’s good act!

Mutugezaho inguru zubaka, mwazampa akazi nkuko musanzwe mugiraneza.

Uyu mwana n’igitangaza kubwi gikorwa cy’indashyikirwa yakoze.